abana bose biga kuri wise way Maranatha School bagiye gukora ibizamini bibabanziriza ibisoza igihembwe.
ibi bizamini bikorwa hagati mu gihembwe. hari abibaza icyo bimaze? amanota yabyo ashyirwa ku ijanisha rya 50% hanyuma test zose zakozwe nazo zigashirwa ku ijanisha rya 50% maze ayo manota yose akaba ariyo yandinkwa nka Daily works(TJ) kuri report cards z;abanyeshuri.
amasuzuma (test) zizakorwa nyuma y’iki kizamini zizashyirwa kuri 50% hanyuma ikizamini gisoza igihembwe (End of Term I Exam) nacyo Gishyirwe kuri 50%, maze tubiteranye bibe 100%. ibi biri mu rwego rwo kugira ngo harekwe kwirengangizwa imbaraga abana baba bashyize mu masuzuma ya buri munsi bakora, kuko hari ubwo umwana atsindwa ikizamini kimwe bitewe n’ibihe arimo, ariko ugasanga amasuzuma asoza umutwe w’amasomo( End of Units Assessment) yo yarakoze neza.
tuboneye ho gusaba ababyeyi gukomeza kugira uruhare rugaragara mu myigire y’abana ndetse bakomeza umuco mwiza basanganwe wo gufasha abana mu rugo igihe bafite za homework bacyuye, kuko bibatera imbaraga zo kwiga ndetse bigafasha n’abarezi muri rusange.
mu gire amahoro y’Imana.
🙏🏾
we are going to be ready for it